Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Miss Colombe Akiwacu yihanangirije bikomeye umusore washakaga kumutereta.

Featured

Miss Colombe Akiwacu yihanangirije bikomeye umusore washakaga kumutereta.

Miss Colombe Akiwacu wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2014 , kuri ubu akaba ari kubarizwa mu Bufaransa aho arimo kurangiza amasomo ye yihanangirije bikomeye umwe mu basore bamukurikira ku rubuga rwa Instagram washatse ko bakundana.

Ni nyuma y’aho umwe mu basore bamukurikira kuri instagram yamwandikiye ubutumwa amubwira ko yabonye ari umukobwa w’umutima ushobora kurwubaka rugakomera. Uwo musore yagize ati:”Komera, ndi umusore w’ingaragu kandi ndi gushakisha, ndakeka binyuze mu kuganira kuri uru rubuga twagenda twiyumvanamo kuko mfite gahunda kandi nshaka umukobwa w’umutima nkawe.”

Mu kumusubiza Akiwacu yahise abwira uyu musore ko adakeneye umukunzi azakura kuri rwa Instagram. Yagize Ati:”Nshuti muryango w’abankurikira ku rubuga rwa Instagram ntabwo nshaka umukunzi, amahoro n’urukundo.”

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

To Top