Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Lionel Messi yahishuye abakinnyi bakomeye bakwiye kwegukana Ballon d’Or ya 2018,bitera benshi kwibaza bikomeye kuri Cristiano Ronaldo.

Featured

Lionel Messi yahishuye abakinnyi bakomeye bakwiye kwegukana Ballon d’Or ya 2018,bitera benshi kwibaza bikomeye kuri Cristiano Ronaldo.

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona ,Lionel Messi yateye abatari bake ku Isi kwibaza cyane kuri Cristiano Ronaldo nyuma yo gutangaza abakinnyi batatu bakomeye, ngo asanga aribo bazegukana Ballon d’Or ya 2018 nyamara ntiyashyiramo Cr7.

Lionel Messi na Cr7 bamaze imyaka myinshi bihariye Ballon d’Or.

Ni nyuma y’aho mu myaka icumi ishize Ballon d’Or yagiye yiharirwa n’aba bakinnyi b’ibihangange ku Isi (Cr7 ndetse na Messi), aho ndetse bombi bamaze kwibikaho Ballon d’Or eshanu buri umwe.

Neymar ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or y’uno mwaka.

Messi aganira n’ikinyamakuru  World Succer Magazine yahishuye ko asanga Balloon d’or y’uyu mwaka wa 2018 ikwiye gupiganirwa hagati y’abakinnyi nka: Neymar Jr, Kylian Mbappe ndetse na Luis Suarez.

Yagize ati:”kuri ubu hariho abakinnyi bakomeye ndetse bashobora kwegukana Ballon d’Or, mu myaka ishize hariho abakinnyi babiri gusa,ariko ubu abakinnyi nka Neymar, Kylian Mbappe, ndetse na Luis Suarez bashobora kuyihatanira.”

Aya magambo ya Lionel Messi akaba yateye benshi mu bakurikiranira hafi ibya ruhago kwibaza impamvu ativuze cyangwa ngo avuge mukeba we, Cristiano Ronaldo ko ari we ushobora kuzegukana  iriya Ballon d’or.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Akabanga by Shaffy

By February 14, 2019

indirimbo

Inshuti nyazo by Jay Polly

By February 14, 2019

indirimbo

Boku by Dj Marnaud ft King James

By February 14, 2019

Facebook

To Top