in ,

Iyumvire uburyo umunyenga w’urukundo kuri Anita Pendo warenze igipimo

YEGOB.RW imaze igihe ibabwiye ko Anita Pendo ari mu rukundo yahoze yifuza kuva cyera,kuri ubu urukundo rwa Anita Pendo ruratohagira ndetse ngo rurajya mbere kurusha uko we ubwe yabicyekaga ku buryo bishobotse mu gihe kitarenze umwaka uyu mukobwa w’imyaka 30 yashinga urugo n’umusore bamaranye amezi asaga ane bamenyanye.

anita_pendo_amaze_iminsi_yarabyibushye_bigatera_abantu_kwibaza_byinshi-horz

Anita Pendo uherutse kwemerera ikinyamakuru Chimpreports cyandikira i Kampala(UG) ko afite umukunzi ariko akirinda kuvuga izina rye,kuri we kumugira ibanga bisa naho bikomeje kumuhira dore ko yirinda ko itangazamakuru ryazamwinjirira mu rukundo maze kuva uwo munsi ubuzima bwe bw’urukundo bukajya bumenywa n’umuhisi n’umugenzi nk’uko ubwo yakundanaga na Nizzo rimwe na rimwe byagendaga .

Kuri ubu Anita umaze amezi asaga 4 mu rukundo ngo rumaze gushinga imizi ku buryo nawe bimurenga ,amakuru yizewe  aturuka mu nshuti ze za hafi  araduhamiriza ko nawe ubwe atari aziko bishoboka ko umukunzi we yamusaba gutangira gutekereza kuby’ubukwe bwabo.

Imwe mu nshuti ze iti” Ubu ari mu byishimo bidasanzwe,akanyamuneza ni kose ndetse yewe we n’umukunzi we baba bohererezanya ubutumwa bugufi bwuzuye amagambo aryohereye…..asa n’uwibereye mu yindi si  ndetse ubu batangiye kuganira n’umukunzi we ku bijyanye no kubana

Undi ati” Ubu noneho biroroshye kwemeza ko kubana kwe n’umukunzi we  biri hafi kuko nawe ubwe yahimbawe  ubwo  umusorenabimwibwiriye “

Nubwo isnhti ze  ziba zifuje ko amazina yazo adatangazwa ,Anita we ubwe yishyiriye  kuri instagram amagambo  aca amarenga ku rukundo rw’ejo hazaza ati”iyo umukobwa atekereje kuri ejo hazaza n’umukunzi we biba ari ibisanzwe ariko iyo umusore atekereje kuri ejo hazaza n’umukunzi we ,aba afite gahunda ”

https://www.instagram.com/p/BMPaIITAWPQ/?taken-by=pendoanita&hl=en

Ngayo nguko

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibihe Malia Obama atazibagirwa umunsi umuyaga wari umwambitse ubusa (amafoto)

Ntibisanzwe: Iyumvire amagambo yuzuye ubwoba n’ikimwaro Pep Guardiola amaze gutangaza mbere y’umukino afitanye na Barcelona