in

Imenyekana ry’urukundo rw’ibanga hagati ya Justin Bieber na Hailey rwateye ingaragu kwibaza

Justin Bieber Confirms Engagement to Hailey Baldwin: 'I promise to lead our family with honor' https://www.instagram.com/p/BlBvw2_jBKp/?taken-by=justinbieber Credit: Justin Bieber/Instagram

Muri Nyakanga 2018 nibwo Bieber w’imyaka 24 yambitse Hailey ufite imyaka 22 impeta amusaba kuzamubera umugore.

Muri Nzeri byatangiye kuvugwa ko aba bombi basezeraniye mu Mujyi wa New York, ariko Baldwin arabihakana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bieber yabaye nk’uwemeza amakuru yo gushyingiranwa kwabo aho yavuze ko yishimiye kwizihiza ibirori byo gushima Imana ari umugabo ufite umugore.

Mu butumwa burebure yashyizeho ku wa Gatanu, uyu muhanzi ufite inkomoko muri Canada yavuze ko yishimiye kuba bwa mbere yakiriye umunsi mukuru wa ‘Thanksgiving’ mu muryango we kandi ashimira Yezu wamuyoboye mu mubano we na Baldwin.

Ati “ Mbifurije umunsi mwiza wo gushima Imana mwese. Uyu munsi wa mbere ndi umugabo ufite umugore, inshuro ya mbere nakira ibi birori. Inshuro ya mbere imiryango yacu ku mpande zombi ihurira hamwe.”

Yakomeje agira ati “ Imibanire iragora kandi urukundo iteka ntirworoha ariko ndashimira Yezu wanyeretse inzira. Buri munsi n’umwanya wo kwiga, kugerageza kuba nkawe, nkihangana, nkagira umutima mwiza ndetse nkakunda ntizigamye. Ndacyafite urugendo rurerure ariko ubuntu bw’Imana burampagije.”

Bieber yemeje iby’uko ubu yamaze kwitwa umugabo nyuma y’iminsi mike ashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Baldwin akandikaho ijambo rigira riti “Umugore wanjye n’igitangaza.”

Baldwin, umukobwa wa Stephen Baldwin uzwi muri Sinema ya Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe yari aherutse guhindura amazina akoresha kuri Instagram yongeramo ‘Bieber’.

Justin Bieber na Baldwin usanzwe akora akazi ko kumurika imideli batangiye gukundana mu 2016, nyuma ariko baza gutandukana.

Uyu musore yahise atangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’abakobwa batandukanye barimo Sofia Richie, umukobwa w’icyamamare muri muzika Lionel Richie, ndetse na Selena Gomez bigeze gukundana igihe kirekire bombi bakimenyekana mu muziki.

Bieber na Baldwin bongeye gusubukura iby’urukundo rwabo muri uyu mwaka, ndetse ahita amwambika impeta. Bikekwa ko basezeranye mu Ukwakira 2018 ariko bakabigira ibanga.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko Marina yageretse ukuguru kuri Safi Madiba abantu bakiyamira

Reba umukobwa ufite Ikibuno cyatumye agabirwa inka n’umuhanzi Nyarwanda