in ,

Ikipe ya Arsenal n’abafana bayo kuri ubu bari mu gahinda gakomeye

Arsenal fans and Arsene wenger angry

Nyuma y’umukino wa champiyona ikipe ya Arsenal yatsinze biyigoye,itsinda ikipe ya Burnley ibitego 2-1, muri uwo mukino umukinnyi Granit Xhaka yaje kubonamo ikarita y’umutuku ku ikosa ribi yakoreye umukinnyi ukinira Burnley, umutoza Arsene Wenger nawe utaraje kubyitwaramo neza akabangamira umusifuzi wa kane Anthony Tailor bikamuviramu kwoherezwa mu bafana, nyuma yuko yemeye amakosa yakoze mu itangazamakuru ndetse akayasabira imbabazi, kuri ubu ibihano ari bufatirwe biteye inkeke abakinnyi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe ku buryo bukomeye.

Arsene Wenger ari koherezwa kujya kwicara mu bafana
Arsene Wenger ari koherezwa kujya kwicara mu bafana

Nyuma y’ibyo uyu musaza yitangarije nkuko tubikesha igitangazamakuru Skysport mu magambo ye ubwo yavugaga ati:”I’ve said what I have publicly and the rest will be more discreet, I don’t know if I will be punished and how I will be punished. The only thing I can say is that when I was sent off I was surprised and then I was in the tunnel which is where I thought I could be.”

Yagize ati:” Ndavuga ibyo nakoze mu ruhame, ibisigaye ni ibanga, sinzi niba nzahanwa cyangwa ngo menye uko nzahanwa, icyo navuga gusa nuko noherejwe hanze mvanwa aho nari nicaye, kandi biranantangaza, gusa ndakeka ko ariko byagombaga kugenda.”

Image result for Arsene wenger ban

Ibi Arsene Wenger yakoze byongeye kuvugwaho n’umukeba we w’ibihe byose Jose Mourinho avuga ati Wenger nadahanwa byintangarugero nzamenya ko Federation y’umupira w’amaguru mu bwongereza imutinya.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mirror aravuga ko uyu musaza ashobora guhanishwa imikino hagati y’itatu n’ine atagera ku ntebe y’abasimbura muri iyo mikino harimo uwa FA cup azahuramo na Southampton ndetse hakazamo uwa Watford na Chelsea muri champiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Igitego APR FC yatsinze Rayon Sports cyatsindishijwe intoki

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Real Madrid akaba ashaka kuyisohokamo(Impamvu)