Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Ikipe ya Argentina yafashe icyemezo gikomeye kubera Lionel Messi.

Featured

Ikipe ya Argentina yafashe icyemezo gikomeye kubera Lionel Messi.

Ikipe y’igihugu ya Argentina yamaze gutangaza ko nta mukinnyi wemerewe gufata nimero 10 ya kizigenza Lionel messi kugeza ubwo azatangariza ahazaza he ku byerekeye ikipe y’igihugu.

Nyuma yo kwandagazwa mu gikombe cy’isi,Lionel Messi ntiyongeye kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu ya Argentina ,ndetse bituma bamwe batekereza ko yasezeye mu ibanga,gusa abatoza ba Argentina bamaze gutangaza ko nta mukinnyi wemerewe kwambara nimero 10 ya Messi,kugeza ubwo azatangaza umwanzuro we ku ikipe ya Argentina nk’uko tubikesha Daily Express.

Messi w’imyaka 31 yanze kwitabira imikino ya gicuti Argentina yari ifite muri iyi minsi ya Guatemala na Colombia aho yagaragaye ari kumwe n’umuryango we mu biruhuko.Lionel Scaloni umutoza mushya wa Argentina by’agateganyo yavuze ko abakinnyi bari mu gikombe cy’isi bagumanye ama nimero yabo gusa nimero 10 ya Messi yabaye ibitse kugeza ubwo azabatangariza ibyerekeye ahazaza he.

Yagize ati: “Buri mukinnyi wese wari mu gikombe cy’isi witabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu yagumanye nimero ye.Kugeza ubu nimero 10 ya Messi izakomeza kubikwa kugeza ubwo azatangaza byinshi ku hazaza he.Ntabwo twafunze amarembo ye,niyo mpamvu nifuje ko iyi nimero ye yabikwa kugeza igihe azagarukira.”

Lionel Scaloni yavuze ko yizeye ko Messi azagaruka mu ikipe y’igihugu agakomeza kubafasha kubona ibitego mu mikino iri imbere.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Akabanga by Shaffy

By February 14, 2019

indirimbo

Inshuti nyazo by Jay Polly

By February 14, 2019

indirimbo

Boku by Dj Marnaud ft King James

By February 14, 2019

Facebook

To Top