Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Ikipe ikomeye yahishuye ko ikeneye Zinedine Zidane wifuzwa bikomeye na Manchester United.

Featured

Ikipe ikomeye yahishuye ko ikeneye Zinedine Zidane wifuzwa bikomeye na Manchester United.

Bimaze iminsi bivugwa ko ikipe ya Manchester United yifuza gusinyisha Zinedine Zidane kugira ngo asimbure Jose Mourinho uri mu mazi abira,ariko bishobora kuyigora kuko uyu mutoza ashobora gusinyira ikipe ya Bayern Munich mu minsi iri imbere.

Niko Kovac akomeje kotswa igitutu.

Bayern Munich iri gutsindwa umusubizo ndetse umutoza wayo Niko Kovac yatakarijwe icyizere n’abafana ndetse na bamwe mu bayobozi be byatumye batangiye kuganira na Zidane kugira ngo aze asimbure uyu mutoza w’umunya Croatia.Nyuma y’imikino 7 ya Bundesliga Kovac ari ku mwanya wa 6,byatumye abayobozi b’iyi kipe bamusaba gusubiza ibintu ku murongo cyangwa se yubikirwe imbehe.

Zinedine Zidane akomeje kwifuzwa na Manchester United na Bayern Munich.

Ikinyamakanakuru RMC cyavuze ko Zidane ayoboye urutonde rw’abatoza 3 iyi kipe yifuza gusimbuza uyu mugabo w’imyaka 46 bakuye muri Eintrackt Frankfurt mu mpeshyi ishize.Uretse Zidane,Bayern Munich irifuza abandi bafaransa babiri barimo Laurent Blanc na Arsene Wenger kugira ngo baze bazure iyi kipe ihatse izindi mu Budage.

Mu minsi ishize uhagarariye Zidane yavuze ko uyu mutoza atiteguye kwerekeza mu bwongereza kubera imikinire yaho byatumye benshi baha amahirwe iyi Bayern Munich.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Akabanga by Shaffy

By February 14, 2019

indirimbo

Inshuti nyazo by Jay Polly

By February 14, 2019

indirimbo

Boku by Dj Marnaud ft King James

By February 14, 2019

Facebook

To Top