Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Derek yahishuye ikintu gikomeye yakundiye inkumi yasimbuje Miss Sandra Teta.

Featured

Derek yahishuye ikintu gikomeye yakundiye inkumi yasimbuje Miss Sandra Teta.

Derek Sano ubarizwa mu itsinda rya Active yahamije ko asigaye akundana n’umukobwa atifuza kuvugaho byinshi, ariko atangaza ko ibintu byatumye amukunda harimo no kuba uyu mukobwa afite ubumuntu butandukanye n’ubw’abandi bakobwa bigeze gukundana.

Derek na Sandra Teta bakanyujijeho mu rukundo.

Muri Kamena 2016 nibwo Derek yatandukanye na Miss Teta Sandra, bari bamaranye imyaka ibiri yose bakundana, ubwo yabinyuzaga mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati: “Nongeye kuba ingaragu.” Nyuma y’ubu butumwa yongeye kwandika avuga ko ahaye ikaze ushaka kwinjira mu buzima bwe, ari nako yereka inzira ushaka gusohoka muri we.

Derek yagize ati: “Urifuza kuza mu buzima bwanjye, imiryango irakinguye. Urifuza gusohoka mu buzima bwanjye, imiryango [nabwo] irakinguye. Ndagusaba gusa ikintu kimwe; wihagarara mu muryango, urafunga urujya n’uruza.”

Derek n’inkumi basigaye bakundana.

Mu minsi ishize nibwo hasakaye amafoto n’amakuru yashimangiraga ko Derek Sano yasubiye mu rukundo, akaba ari gukundana n’umukobwa atatangaje amazina, ari we yasimbuje Miss Teta Sandra.

Mu kiganiro Derek aherutse kugirana na Radio Isango Star, yavuze ko afite umukunzi ariko ko abona atari byiza gutangaza amazina ye n’ibindi bimwirekeyeho, gusa ahishura ko icyatumye amuhitamo ari uko avuga yihariye mu mico n’imyifatire kandi ko yamunyuze yagize ati: “Wapi ntabwo nababwira izina rye. Ntabwo namuvuga pe!gusa Uko Imana yamuremye afite ubumuntu butandukanye n’ubwabandi bose.”

 

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

To Top