in

Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)

1 Ubuzima bwe bwo hambere

2 Daddy yinjira mu gisirikare

3 Igitero cy’ abacengezi ku Kibuye

4 Imirimo Daddy yakoze

5 Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)

6 Filimi ya Daddy De Maximo “Iy’ubusamo”

7 Ubuzima busanzwe bwa Daddy De Maximo

Daddy De Maximo Mu mwuga wo kwerekana imideri (Modelling)

Mu 2004, Dady de Maximo yatangije “Dadmax Agence” intego yayo ari uguteza imbere ishusho nshya y’u Rwanda, agashushanya imyenda, agatunganya ibitambaro akanabikoramo imyenda, kwamamaza ariko gahoro gahoro agenda atera imbere.

Mu Gushyingo 2006, i Kigali muri Serena Hotel, habaye défilé de mode yari yahawe izina rya “Mod’Afrique”, yari yahuje abakora imyambaro benshi (stylists, fashion designers), Daddy de Maximo yari afite akazi ko gutoza abamaneke (mannequins).

Muri Gashyantare 2007, yagiye muri défilé de mode ngarukamwaka ibera i Douala muri Cameroun yitwa “Afric Collection”, iba irimo abakora imyenda bazwi cyane ku isi, harimo abakomoka muri Guinée Conakry, Mali, Ghana, Burkina Faso, Sénégal, Cameroun,France,Inde,USA n’ahandi henshi, rirangira nta gihembo abashije gukurayo. Muri Gashyantare 2008, yasubiyeyo noneho kuri iyi nshuro abasha gukurayo igihembo cya gatatu muri Africa mu rwego rwa “Jeune styliste”.

Ubu bikaba bikomeza aho azitabira Kigali International Fashion Week Europe izabera muri Belgique tariki 24 na 25 Ugushyingo 2017;

Ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bw’ umwuga wekugera ubu, nuko cyane cyane mu gihe yabitangiraga, abantu batabifashe kimwe, abenshi muri bo batangiye kumusebya, bakanabirwanya, ibyo byanabaye ku bandi bahungu bakoraga modelling.

Naho ikintu kimushimisha ni uko agenda ahura n’abantu bambaye imyenda ye, yashushanyije akanadoda cyangwa iy’abandi bantu bamwiganye.Yahagarariye u Rwanda mu maserukiramuco atandukanye hirya no hino kw’isi twavuga nka Miss commonwearth,Afro-Arabe Conference,Face of Africa,African Fashion Fair…

Muri Mata 2009, yakoze défilé de mode yagaragazaga ububabare umuntu wahuye n’ibibazo byo gutemwa, akamara igihe runaka mu gihuru yihishe, yaba yaragize ku mubiri we. Iyo défilé de mode yakoze abantu benshi ku mutima.

Filimi ya Daddy De Maximo “Iy’ubusamo

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Filimi ya Daddy De Maximo Iy’ubusamo

Imirimo Daddy yakoze