Connect with us

YEGOB|Entertainment News

BITUNGURANYE: Ubuzima bw’uwahoze ari umutoza wa Manchester United buri mu mazi abira.

Featured

BITUNGURANYE: Ubuzima bw’uwahoze ari umutoza wa Manchester United buri mu mazi abira.

Ubuzima bw’uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United witwa Sir Alex Ferguson bukomeje kutamera neza nyuma y’aho ajyanwe igitaraganya mu bitaro ku munsi w’ejo ndetse ashyirwa muri koma kubera indwara yo mu bwonko afite ( brain haemorrhage).

Uyu mutoza wakoze ibitangaza muri Manchester United yatangiye kuvuga ko atameze neza mu gitondo cyo ku munsi w’ejo,birangira umugore we n’abahungu be bafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo abaganga bababwira ko arwaye bikomeye ndetse agiye kujyanwa muri koma.

Ikipe ya Manchester United ikaba yasohoye itangazo ryihanganisha abafana bayo ndetse n’inshuti za Ferguson,ndetse bavuga ko uyu musaza w’imyaka 76 yakorewe operation bikagenda neza.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

To Top